Nyuma y’iminsi mike Manishimwe Djabel, atandukanye n’ikipe ya USM Khenchela yo muri Algeria, yamaze kwerekanwa mu ikipe ya Al-Quwa Al-Jawiya muri Iraq.
Mu ijoro ryakeye tariki 5 gashyantare 2024, ni bwo iyi kipe yashinzwe mu 1931, ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga za yo yahaye ikaze uyu mukinnyi ukomoka mu Rwanda.
Kw’itariki ya 1 Gashyantare 2023, ni bwo USM Khenchela yo muri Algeria, yatangaje ko yatandukanye n’abakinnyi 3 barimo na Manishimwe Djabel ukina inyuma ya ba rutahizamu abafasha gushaka ibitego.
Nyuma yibyo kw’itariki ya 3 Gashyantare 2024, ni bwo iyi kipe ya Al-Quwa Al-Jawiya yemeje ko yamaze kumvikana na we.
Al-Quwa Al-Jawiya ni imwe mu makipe afite amateka akomeye muri Iraq, aho ifite ibikombe 7 bya shampiyona yabo.
Djabel abaye umunyarwanda wa kabiri ugiye gukina muri Iraq nyuma ya Usengimana Faustin usanzwe ukina muri iki gihugu.
Djabel yanyuze mu makipe nka SEC mbere yo kwerekeza mu Isonga FC baje gutandukana muri 2014, ubwo yerekezaga muri Rayon Sports, batandukanye muri 2019, yerekeza muri APR FC yakiniye kugeza mu 2023, agahita ajya muri Mukura VS yakiniye igihe gito ahita yerekeza muri USM Khenchela, none yamaze kwerekeza muri Iraq.
Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame yagaragaje ko mu myaka 30 ishize Jenoside yakorewe…
Abadepite batoye amategeko arimo iryongerera ubushobozi Ingabo z'Igihugu n'irivugurura itegeko rishyiraho ihahiro ry'inzego z'igihugu zishinzwe…
Kuri uyu wa 30 Mata 2024 nibwo Platini yegereye abagore ba Jay Polly abashyikiriza amafaranga…
Rusanganwa Norbert, wamamaye nka Kenny Sol muri muzika, yatangaje ko mushiki we ari we wamuhuje…
Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe, Meteo Rwanda, cyatangaje ko iteganyagihe ry’igice cya mbere cy’ukwezi kwa Gicurasi 2024,…
RDB yatangaje ko mu mwaka wa 2023, yakiriye, ikanandika imishinga y’ishoramari 513, ifite agaciro k’Amadorari…
This website uses cookies.