Imikino

Nyuma y’iminsi mike atandukanye na USM Khenchela, Djabel yerekanywe mu ikipe nshya.

Nyuma y’iminsi mike Manishimwe Djabel, atandukanye n’ikipe ya USM Khenchela yo muri Algeria, yamaze kwerekanwa mu ikipe ya Al-Quwa Al-Jawiya muri Iraq.

Mu ijoro ryakeye tariki 5 gashyantare 2024, ni bwo iyi kipe yashinzwe mu 1931, ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga za yo yahaye ikaze uyu mukinnyi ukomoka mu Rwanda.

Kw’itariki ya 1 Gashyantare 2023, ni bwo USM Khenchela yo muri Algeria, yatangaje ko yatandukanye n’abakinnyi 3 barimo na Manishimwe Djabel ukina inyuma ya ba rutahizamu abafasha gushaka ibitego.

Nyuma yibyo kw’itariki ya 3 Gashyantare 2024, ni bwo iyi kipe ya Al-Quwa Al-Jawiya yemeje ko yamaze kumvikana na we.

Al-Quwa Al-Jawiya ni imwe mu makipe afite amateka akomeye muri Iraq, aho ifite ibikombe 7 bya shampiyona yabo.

Djabel abaye umunyarwanda wa kabiri ugiye gukina muri Iraq nyuma ya Usengimana Faustin usanzwe ukina muri iki gihugu.

Djabel yanyuze mu makipe nka SEC mbere yo kwerekeza mu Isonga FC baje gutandukana muri 2014, ubwo yerekezaga muri Rayon Sports, batandukanye muri 2019, yerekeza muri APR FC yakiniye kugeza mu 2023, agahita ajya muri Mukura VS yakiniye igihe gito ahita yerekeza muri USM Khenchela, none yamaze kwerekeza muri Iraq.

MUGWANEZA Christian

Recent Posts

“Kuba umwe no gushyira inyungu za buri munyarwanda imbere, Nibyo twahisemo” Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame yagaragaje ko mu myaka 30 ishize Jenoside yakorewe…

2 weeks ago

Umutekano : Hatowe Itegeko rigenga Ingabo z’u Rwanda.

Abadepite batoye amategeko arimo iryongerera ubushobozi Ingabo z'Igihugu n'irivugurura itegeko rishyiraho ihahiro ry'inzego z'igihugu zishinzwe…

2 weeks ago

Platini P yashyikirije abagore ba Jay Polly inkunga ya Miliyoni 13,5 Frw, baherewe mu gitaramo cye. {Amafoto}

Kuri uyu wa 30 Mata 2024 nibwo Platini yegereye abagore ba Jay Polly abashyikiriza amafaranga…

3 weeks ago

Kenny Sol yatangaje uwamuhuje n’umugore we bitegura kwibaruka umwana.

Rusanganwa Norbert, wamamaye nka Kenny Sol muri muzika, yatangaje ko mushiki we ari we wamuhuje…

3 weeks ago

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa 5, hateganijwe imvura iri hejuru y’isanzwe igwa.

Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe, Meteo Rwanda, cyatangaje ko iteganyagihe ry’igice cya mbere cy’ukwezi kwa Gicurasi 2024,…

3 weeks ago

U Buhinde na UAE biri imbere mu gushora imari mu Rwanda

RDB yatangaje ko mu mwaka wa 2023, yakiriye, ikanandika imishinga y’ishoramari 513, ifite agaciro k’Amadorari…

3 weeks ago

This website uses cookies.