Kuri uyu wa kane, tariki ya 8 Gashyantare 2024, Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yasimbuje umujenerali we wo hejuru nyuma yo gusanga hari byinshi atagejeje kubo yari ayobouye.
Perezida Volodymyr Zelensky yakuyeho uyu mu Generali avuga ko ntacyo yakoze mu ihungabana ry’igisirikare cya Ukraine mu myaka ibiri ishize ubwo yabaga yagabweho ibitero na Vladmir Putin  n’uburusiya bwe. Ibi Zelensky yabitangarije ku rubuga rwe rwa Telegram akurikirwaho n’abatari bacye.
Icyemezo cyo gusimbura Gen. Zaluzhny kije nyuma yuko n’igisirikare cya Ukraine kitemeranya nawe ndetse ntikinyurwe n’uburyo yakoragamo ibintu ahanini binashingiye mu buryo bwa Politiki na Sitaratege Ukraine isanzwe ikoresha. Zaluzhny yasimbuwe n’umuyobozi mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka witwa Oleksandr Syrsky,
Muri Nzeri umwaka ushize, Nabwo Zelenskyy yirukanye minisitiri w’ingabo, Oleksii Reznikov, avuga ko hakenewe inzira nshya n’uburyo bushya ku ntambara ya Ukraine n’UBurusiya, Nyuma y’amezi arenga 18 y’amakimbirane hagati y’ibi bihugu byombi. Zelenskyy yirukanye kandi abayobozi bakuru benshi mu nzego z’ubuyobozi kubera amakosa ajyanye no kugura ibikoresho byo mu gihe cy’intambara.
Syrsky ashimirwa kuba yarafashije mu gukumira ingabo z’Uburusiya kwigarurira umurwa mukuru wa Ukraine mu minsi ya mbere y’igitero cya Moscou. Muri Mata 2022, Zelenskyy yashimye cyane ubutwari yagaragaje icyo gihe n’uruhare runini yagize mu kurengera ubusugire bwa Ukraine n’ubusugire bw’akarere ke muri rusange.