Imikino

Danny Usengimana uheruka gutandukana na Police FC yabonye ikipe nshya.

Danny Usengimana wahoze ari umukinnyi wa Police FC, yamaze gusinyira ikipe ya AS Laval ikina mu cyiciro cya gatatu muri Canada.

Mu minsi ishize nibwo uyu mukinnyi yimukiye mu gihugu cya Canada benshi bumvaga ibya ruhago yarabiretse cyane ko yaherukaga gutangaza ko ubu agiye kuba umwalimu wa GYM.

Mu ijoro ryakeye tariki 01 mata 2024, nibwo iyi kipe ibarizwa mu Mujyi wa Quebec yatangaje ko yasinyishije uyu rutahizamu wakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda.

Iyi kipe ikaba ikina muri shampiyona y’abatarabigize umwuga, mu cyiciro cya mbere mu Mujyi wa Quebec gifatwa nk’icyiciro cya gatatu muri Canada.

Muri Nyakanga 2023 ni bwo Danny Usengimana yasoje amasezerano ye mw’ikipe ya Police FC, ntiyongereye andi masezerano, ahubwo nyuma yahise yimukira muri Canada.

Mu kwezi kwacuminabiri umwaka ushize wa 2023, yagarutse mu itangazamakuru cyane avuga uburyo Police FC yamubujije amahirwe yo kujya gukina muri FC Nantes mu Bufaransa kandi yari yahawe ubutumire.

Uyu mukinnyi uretse kuba yarakiniye Police FC, yanakiniye APR FC. Yakinnye no muri Tanzania mu ikipe ya Singida United ubu yahindutse Singida Fountain Gate.

Rutahizamu Danny Usengimana akaba yamaze kwinjira mw’ikipe ya AS Laval yo muri Canada ku mugabane wa America.

BAKUBWIRURYUMVE Jean Bosco

Recent Posts

“Kuba umwe no gushyira inyungu za buri munyarwanda imbere, Nibyo twahisemo” Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame yagaragaje ko mu myaka 30 ishize Jenoside yakorewe…

2 weeks ago

Umutekano : Hatowe Itegeko rigenga Ingabo z’u Rwanda.

Abadepite batoye amategeko arimo iryongerera ubushobozi Ingabo z'Igihugu n'irivugurura itegeko rishyiraho ihahiro ry'inzego z'igihugu zishinzwe…

2 weeks ago

Platini P yashyikirije abagore ba Jay Polly inkunga ya Miliyoni 13,5 Frw, baherewe mu gitaramo cye. {Amafoto}

Kuri uyu wa 30 Mata 2024 nibwo Platini yegereye abagore ba Jay Polly abashyikiriza amafaranga…

3 weeks ago

Kenny Sol yatangaje uwamuhuje n’umugore we bitegura kwibaruka umwana.

Rusanganwa Norbert, wamamaye nka Kenny Sol muri muzika, yatangaje ko mushiki we ari we wamuhuje…

3 weeks ago

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa 5, hateganijwe imvura iri hejuru y’isanzwe igwa.

Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe, Meteo Rwanda, cyatangaje ko iteganyagihe ry’igice cya mbere cy’ukwezi kwa Gicurasi 2024,…

3 weeks ago

U Buhinde na UAE biri imbere mu gushora imari mu Rwanda

RDB yatangaje ko mu mwaka wa 2023, yakiriye, ikanandika imishinga y’ishoramari 513, ifite agaciro k’Amadorari…

3 weeks ago

This website uses cookies.