Imikino

Urukiko rwa Siporo kw’ Isi (TAS) rwamaze gutesha agaciro ikirego cy’uwahoze ari umutoza wa APR FC.

Umunya-Maroc ufite ubwenegihugu bw’u Bubiligi, Adil Erradi Mohammed yareze iyi kipe kumuhagarika inyuranyije n’amategeko, none ikirego cyateshejwe agaciro.

Amakuru atugeraho n’ uko uru Rukiko muri bimwe rwagendeyeho rwarasanze mu gihe uyu mutoza APR FC yamuhagarikaga mu kwezi kwa 10 umwaka wa 2020, atarigeze atera intambwe n’imwe ngo yandikire ikipe ayibaza icyo azira n’icyo bagendeyeho bamuhagarika.

Ikindi ni uko APR FC yakomeje gukora inshingano zayo zirimo kumuhemba ndetse n’iminsi 30 yahagaritswe irangiye imusaba kugaruka mu kazi ntiyagaruka ahubwo ahitamo kujya kurega mu Mpuzamashyirahamwe y’umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA.

Ibi byafashwe nk’aho nawe yishakiraga kuva muri iyi kipe y’ingabo y’igihugu. Nyuma yo kumva ubuhamya bwa bamwe mu bakinnyi ba APR FC bagiye mu Busuwisi gushinja uyu mutoza aho bagaragaje ko uyu mutoza yari abafashe nabi cyane ko kimwe mu byo APR FC yari yagaragarije FIFA ari uko impamvu yahagaritswe ari umwuka mubi wari mu ikipe kubera gushwana n’abakinnyi.

Bongeyeho ko uyu mutoza atahagaritswe wenyine yahagarikanywe n’uwari kapiteni w’ikipe, Manishimwe Djabel.

Abo bakinnyi barimo; umunyezamu Ishimwe Pierre, Myugariro Ndayishimiye Dieudonné na Ruboneka Jean Bosco bagiye kumushinja mu Kuboza 2023.

TAS yafashe uyu mwanzuro yunga mu cyemezo cy’akanama gashinzwe uburenganzira bw’abakinnyi n’abatoza muri FIFA kafashe tariki ya 9 Gicurasi 2023, aho kateye utwatsi iki kirego cya Adil Erradi Mohammed.

Tariki ya 14 Ukwakira 2022, Adil yahagaritswe n’iyi kipe iminsi 30 bitewe n’umwuka mubi wari umaze kuza mu ikipe, yibasira abakinnyi mu itangazamakuru.

Uyu mutoza utarihanganiye uku guhagarikwa yahise agana muri FIFA kurega APR FC ngo imwishyure hafi imyaka 2 kuko yari amaze iminsi yongereye amasezerano.

Adil na Global Sports Consulting bamwunganiraga mu mategeko bareze bavuga ko yahagaritswe binyuranyijwe n’amategeko kandi ko umutoza atajya ahagarikwa iyo atari mu kazi ubwo aba yirukanywe.

Aba banatanze ibimenyetso by’uko yagiye mu kazi akagirwa kwinjira ku kibuga ngo akomeze inshingano ze nk’umutoza.

Mu ntangiriro za 2023 ni bwo FIFA yasabye APR FC kwiregura ku byo iregwa. Iyi kipe yari yunganiwe na Serge Vitozz yagaragaje ko yahagaritswe kugira ngo igarure umwuka mwiza mu ikipe kuko wari umaze kuba mubi.

Yongeyeho ko itamwirukanye kandi iminsi 30 yahagaritswe yayihembewe ndetse yanamusabye kugaruka mu kazi nyuma y’ibihano akanga.

Nyuma yo kumva impande zombi ni bwo akanama gashinzwe uburenganzira bw’abakinnyi n’abatoza muri FIFA kafashe umwanya wo kwiga kuri iki kirego maze gasanga ibyo Adil Erradi aregera nta shingiro bifite.

Adil yahise ajya kujurira muri TAS, none naho bamuteye utwatsi.

Alphonse NKUNDAMAHORO

Recent Posts

“Kuba umwe no gushyira inyungu za buri munyarwanda imbere, Nibyo twahisemo” Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame yagaragaje ko mu myaka 30 ishize Jenoside yakorewe…

2 weeks ago

Umutekano : Hatowe Itegeko rigenga Ingabo z’u Rwanda.

Abadepite batoye amategeko arimo iryongerera ubushobozi Ingabo z'Igihugu n'irivugurura itegeko rishyiraho ihahiro ry'inzego z'igihugu zishinzwe…

2 weeks ago

Platini P yashyikirije abagore ba Jay Polly inkunga ya Miliyoni 13,5 Frw, baherewe mu gitaramo cye. {Amafoto}

Kuri uyu wa 30 Mata 2024 nibwo Platini yegereye abagore ba Jay Polly abashyikiriza amafaranga…

3 weeks ago

Kenny Sol yatangaje uwamuhuje n’umugore we bitegura kwibaruka umwana.

Rusanganwa Norbert, wamamaye nka Kenny Sol muri muzika, yatangaje ko mushiki we ari we wamuhuje…

3 weeks ago

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa 5, hateganijwe imvura iri hejuru y’isanzwe igwa.

Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe, Meteo Rwanda, cyatangaje ko iteganyagihe ry’igice cya mbere cy’ukwezi kwa Gicurasi 2024,…

3 weeks ago

U Buhinde na UAE biri imbere mu gushora imari mu Rwanda

RDB yatangaje ko mu mwaka wa 2023, yakiriye, ikanandika imishinga y’ishoramari 513, ifite agaciro k’Amadorari…

3 weeks ago

This website uses cookies.