Impamvu 3 utarukwiye kongera gukoza ifiriti mu kanwa kawe.

Amakuru Ubuzima

Ibirayi bifite abakunzi benshi ku isi, ariko n’ubwo biryoha cyane byatetswe nk’ifiirti, byangiza ubuzima ku buryo buteye ubwoba n’ubwo benshi batabizi. Nk’uko inkuru dukesha urubuga rwa 7sur7.be, hari impamvu eshatu zishobora gutuma urekeraho kurya ifiriti

1. Ifiriti igira ibinure bibi cyane ku buzima
Ifiriti cyane cyane y’ibirayi, iraryoha. N’ubwo iryohera abatari bacyeya, ifiiriti irimo ibinure bishobora kuzabyara canceri mu gihe kiri imbere. Ibinure biba mu ifiriti, bishobora kwiyongera, bikagenda bifunga utuyoboro tuyobora amaraso, ibyo bikaba bishobora kuba byatera uburwayi bw’umutima buzwi nka crise cardiaques. Hejuru y’ibyo ifiriti yongera ibyitwa holesterol mbi (mauvais cholesterol)

2. Ifiriti irimo isukari mbi
Uko ikirayi kimeze, igihe cyahinduwe ifiriti, kiba kibitsemo glucides nyinshi. Iyi glucides, igera mu mubiri igahinduka isukari bityo igihe udakora siporo bikaba bishobora kongera igipimo cy’isukari mu mubiri wawe ibyo bikaba bishobora kugutera kurwaa indwara zerekeranye n’uburwayi bw’umutima cyangwa se diyabete.

3.Ifiriti yibitseho acrylamide ku rwego rwo hejuru
Ifiriti yibitsemo aside izwi nka acides gras trans, ishobora kuzamura igipimo cya cholesterol mbi ikamanura igipimo cya cholesterol nziza. ibi bishobora gukururira umukunzi w’ifiriti kuzarwara indwara z’umutima, kurwara canceri cyangwa se diabete.
Acrylamide iba mu ifiriti, ishobora kuba imbarutso y’uburwayi bwa cancer.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *