Kuri iki cyumweru, Ubufaransa bwabaye igihugu gikomeye ku isi gifite umukuru w’ubutegetsi w’umutinganyi mu mateka y’isi. Nubwo bimeze gutyo, Abafaransa ntacyo bashaka kubivugaho.
Ibitangazamakuru byo mu Bufaransa byatangaje ko Gabriel Attal ari minisitiri w’intebe ukiri muto ubayeho muri icyo gihugu; afite imyaka 34, urebye ninkuko byagenze kuri Perezida Emmanuel Macron kuko bivugwa ko ari we perezida muto, ariko nanone akagira agashya ko kuba afite umugore umurusha imyaka.
Nyamara amakuru menshi yatangajwe mu Bufaransa yavuze ukuri kubijyanye n’imibonano mpuzabitsina aho byatangaje ko Attal ari umutinganyi kandi ubyerura mu ruhame, gusa ibi byabanje kugorana cyane ko bivugwa mu Bufaransa, ahubwo amakuru avuga ibi yabanje kwandikwa n’ibinyamakuru mpuzamahanga cyane ibyiganjemo ibyo muri Amerika, Nyuma yaho niho nibyo mu Bufaransa byaje kubivugaho gato ariko bidakabije nkuko Umurava News uri kubivugaho.
Ku ya 9 Mutarama 2024, Attal yashyizweho na Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron, kugira ngo asimbure Élisabeth Borne nka Minisitiri w’intebe w’Ubufaransa. Afite imyaka 34, abaye umuntu muto kandi wabaye umuntu wa mbere w’abahuje ibitsina ubishyira ku mugaragaro wabaye Minisitiri w’intebe w’Ubufaransa.
Attal ni umwe mu banyapolitiki bazwi cyane mu Bufaransa kandi ibitangazamakuru byo mu Bufaransa byavuze ko ashobora kuziyamamaza mu matora y’umukuru wigihugu mu Ubufaransa muri 2027.
Nyina wa Attal, Marie de Couriss, akomoka mu Bufaransa no mu Burusiya, kandi yakoraga nk’umukozi w’isosiyete ikora firime. Attal yakuriye mu idini rya nyina ry’ubukristo bwa orotodogisi.
Ibikorwa bye bya politiki byatangiye bwa mbere ubwo yitabiraga imyigaragambyo y’urubyiruko mu 2006 mu Bufaransa. Afata umwanya muri Science Po mu 2007, yashyizeho komite ishinzwe gutera inkunga Íngrid Betancourt Pulecio w’umunyapolitiki wo muri Kolombiya, wahoze ari senateri akaba n’umurwanashyaka urwanya ruswa, cyane cyane arwanya ruswa ya politiki.
Nyuma yo kwimenyereza umwuga mu Nteko ishinga amategeko y’Ubufaransa na Marisol Touraine mu gihe cyo kwiyamamaza kwa Perezida muri 2012, Attal yakoze imyaka itanu ari umujyanama wa Minisitiri w’ubuzima, uruhare rukaba rwarimo guhuza inteko ishinga amategeko no kwandika imvugo.
Ku ya 16 Ukwakira 2018, Attal yagizwe Secrétaire d’État (minisitiri muto) kuri Minisitiri w’uburezi n’urubyiruko Jean-Michel Blanquer. Ku myaka 29, yari umuhererezi muri guverinoma iyobowe na Repubulika ya gatanu, yatsindiye uduhigo twari twarashyizweho na François Baroin mu 1995.
Muri Nyakanga 2023, Attal yagizwe minisitiri w’uburezi n’urubyiruko mu ivugurura rya guverinoma y’Ubufaransa mu 2023.
Ubu akaba ari minisitiri w’intebe mushya w’Ubufaransa.