Hamenyekanye ahantu hagenwe kuzatutikirizwa ibishashi by’umuriro, Mu gusoza umwaka wa 2023.

Amakuru Imyidagaduro Utuntu n'Utundi

Hamenyekanye ahantu hagenewe kuzaturikirizwa ibishashi by’umuriro {Fireworks} zo gusoza umwaka wa 2023 bikazakorwa mu ijoro ryo kuri icyi cyumweru tariki rishyira kuwa mbere tariki ya 1 Mutarama 2024.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali ryagaragaje ahantu hateganjiwe kuzarasirwa ibi bishashi mu buryo bwa rusange bisanzwe bikorwa mu rwego rwo gusoza ku mugaragaro umwaka hinjirwa mu wundi mushya, Kuri iyi nshuro ni ugusoza umwaka wa 2023 hatahwa umushya wa 2024.

Mu Rwanda Bimaze kuba umuco ko mu gihe hitegurwa iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani, Umujyi wa Kigali utakwa bihebuje mu rwego rwo kwishimira intambwe abawutuye bateye no kugana mu mushya bahimbawe Ari nako buri wese aba yagiye kwizihiriza ibi birori mu muryango we.

Mu kwizihiza iminsi mikuru ya Noheri n’ubunani, Kigali yarakenkemuwe! Imihanda n’amasangano yayo, inyubako za leta n’iz’abikorera, amasoko, amahoteli, amabanki n’ahandi hahurira abantu benshi hose harimbishijwe amatara ahandi hubatswe ibirugu nk’ikimenyetso cy’imyiteguro cyo kwizihiza ivuka rya Yezu /Yesu Kirisitu ku bamwemera ndetse no gusoza umwaka mu birori by’Ubunani.

Ubusanzwe umunsi wa Noheli urangwa n’ubusabane budasanzwe bw’ababyeyi n’abana. Ababyeyi barushaho guha abana serivisi nziza, bakabakorera agashya, babatembereza ahantu heza cyangwa babaha amafunguro adasanzwe, mu rwego rwo kubifuriza umunsi mwiza wa Noheli. Muri rusange, twavuga ko ari wo munsi wo kumurika urukundo rukomeye hagati y’umwana n’umubyeyi.

Aha hantu hazaturikirizwa urufaya rw’ibishashi mu Mujyi wa Kigali ni Aha hakurikira :
-Mont Kigali (Nyamirambo)
-Rebero/Canal Olympia
-Bumbogo
-Kigali Convention Centre
-Kigali Serena Hotel

Uyu mwaka wa 2023 turi gusoza wabaye umwaka mwiza byumwihariko mu myidagaduro yo mu Rwanda nubwo habayemo n’inkuru z’incamugongo nk’inkuru y’urpfu rw’umubyeyi wa The Ben n’izindi zitandukanye zitari nziza mu matwi.

Ariko kandi hanabayemo n’ibyiza mu myidagaduro nko kwakira ibitaramo bitandukanye bikomeye cyane nka “Trace Awards, Move Africa n’izindi nyinshi zabereye mu Rwanda bikazamura izina ryarwo ku ruhando mpuzamahanga.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali kandi bwasabye abaturage bose kutazikanga cyangwa ngo bahungabane kubera urwo rufaya rw’Ibishashi by’umuriro wo gusoza ku mugaragaro umwaka wa 2023 wanabayemo byinshi bitandukanye ibibi n’ibyiza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *